Kizito Mihigo - IGISOBANURO CY’URUPFU - Requiem réconciliateur
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2014, urubuga rw’umuhanzi w’indirimbo Kizito Mihigo (), rwashyize ahagaragara indirimbo yitwa IGISOBANURO CY’URUPFU.
Nk’uko uyu muhanzi yari yabitangaje mu ntangiriro z’iki cyumweru , ku mbuga nkoranyambaga iyi ndirimbo yagaragaye iri kumwe n’inyandiko yitwa “IGISOBANURO CY’AKABABARO. “
Iyi ndirimbo iri mu njyana ya “classique” itanga ubutumwa bwiganjemo ukwemera kwa gikristu, ibaye igihangano cya 9 mu bihangano uyu muhanzi yahimbye akomoza kuri Jenoside. Ku nkuta za Facebook z’uyu muririmbyi, haragaragaraho inyandiko igira iti:
“Bavandimwe, uyu wa gatatu w’ivu ndetse n’igisibo dutangiye bizaduhe kugira icyunamo cyiza. Ngiyo indirimbo IGISOBANURO CY’URUPFU nateguriye abakunzi b’ibihangano byanjye kugira ngo tubashe guhuza igisibo cya Gikristu twatangiye none, n’icyunamo turiho twinjiramo buhoro buhoro nk’abanyarwanda. Nitubasha guhuza akababaro ka Kristu wadupfiriye akazuka n’akababaro k’abanyarwanda, tuzagira icyu